Bang Media

Kunyaza

Ibiziririzwa mu Gihe cyo Gukuna

1.Nta mukobwa ukuna izuba ryaka. Iyo rimwakiyemo ngo aragwingiza, kandi ntiyaba akigwijije kuko ngo imishino ye irengana n'izuba! Ku manywa bajya mu gicucu cyangwa mu rutare, mu buvumo, cyangwa izuba bakaryerekeza ibitugu.

2.Umukobwa ujya gukuna yirinda gukora umunyu. Umunyu ni ikizira mu bikunisho; ngo awikojejeho yashirira, kandi ngo ntabwo yapfa agwijije, ndetse ngo no gushahura umunyu wamushahura. N'ubundi ngo umunyu bawita inyongobera.

3.Kirazira nta mukobwa ukuna ngo ashoke akaraba ako kanya. Ngo ni ukwizinga ntagwize vuba. Bagira ibyatsi bakaraba nk'imifumba, ikimenankono n'ibindi, baba batabibonye bakarekera aho.

4.Kirazira nta bakobwa bava inda imwe bakunana. Umukobwa ufite murumuna we ntiyatuma amurora ngo iyo amubonye, amujyana ibye. Kugira ngo bitagira icyo bitwara yamubonye, mukuru we aramugurira, maze akongera akamurora, ndetse noneho bakajya bakunana.

5.Guhirikira intosho cyangwa ingata aho umukobwa yakuniye ni ishyano ribi; ngo umukobwa wahakuniye apfa atabyaye, ngo agapfa ari inshike.Gukuna

No comments: