Bang Media

Kunyaza

Gukuna ni iki

Ikintu cyose kirimbishijwe kigaragara neza ko gifite ubwiza, niyo mpamvu

umukobwa agomba gutegura ejo hazaza. Ibyo bigaragarira mu isuku iranga aho

aba, uko ari, n’uko ateye.

Isuku mu rugo: Ni ngombwa ko tugira amagara mazima niba dushaka ubuzima

burambye: ibyo ni ihame. Ingo nyinshi zisenyuka kubera ko n’umugore aba

yagaragaje intege nke mu kugira isuku. Iyo byatangiye gucumbagira hirya iyo

mu cyumba, akenshi umugore acika intege n’ibyo yakoraga ugasanga atangiye

kubiha agaciro gacye cyangwa se ka ntako. Ibijyanye n’iki gice bidatinzweho,

umukobwa cyangwa umugore azi inshingano ze kugira ngo urugo rwe rugere

ahashimisha buri wese kuburyo bw’intangarugero.

Isuku ku mubiri: umubiri w’umuntu ukenera isuku ya ngombwa kugirango

biwufashe byaba kuwambika, gukaraba, kwiyuhagira, n’ibindi. Mu gihe cyo

gukaraba ni ngombwa kwita no gutinda cyane ahashobora kubangamira abandi mu

gihe hatasukuwe neza: amenyo, mu maha, igitsina….

Isuku y’igitsina: iyi suku irakenewe kuko ni intangiriro yo kugira umunezero

mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntacyo byaba bimaze urya neza, ukaryama

aheza, ukambara ukaberwa ariko watambuka ukagira ngo haboreye imbeba! Hari

amasabune yifashishwa ushobora no kubaza farmacien, atangiza mu gitsina, mu

gihe ukaraba rero ni ngombwa kuhatinda ukahasukura kugirango wikorere isuku

kandi witegure na we ubwawe mu kwakira imibonano mpuzabitsina (ku

bashakanye), kuko umurimo uhakorerwa ni ingenzi mu kubaka ingo zigakomera,

ntabwo ugomba gupfobywa cyangwa ngo usuzugurwe !

Gukuna: Ni umuhango wa gikobwa ugamije kumutegura kuba umugore ubereye umugabo,

hari n’ababishyira mu rwenya ngo :”nyiranaka yaryoshya inzoga”, utangira

umukobwa ari umwangavu w’imyaka 13-18 kuko umubiri uba utarakomera atarajya

mu mihango ya gikobwa. Ariko! Uko amajyambere yihutana n’imirire myiza usanga

hari abana bajya mu mihango bafite imyaka 9-10, byaba byiza ba nyina wabo na

ba nyirasenge, bakuru babo ndetse na (ba nyina); mvuze ndetse naba nyina kuko

imiryango myinshi usanga ba nyina b’abakobwa batinya kubibaganiriza ,

bagahitamo kubateza abo bavuzwe hejuru, ubwo uwo bishobokeye nyine na nyina

yabimuganiriza!

Mu gihe cyo ha mbere uwo muhango wakundaga kubera mu gasozi nko mu gashyamba

abakobwa bitwaje kujya guca imyeyo” nkeka ko ari naho havuye iyo mvugo”, ko

uwakunnye byitwa ko yaciye imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya

inkwi, kujya mu rubohero, n’ibindi….

Amajyambere arihuta cyane ku buryo bitakiri ngombwa kwikora muri équipe ngo

mugiye guca imyeyo; na cyane ko hateye iya ruzungu, ngo ugiye gutashya, kandi

mukoresha cuisinnière, upfa kuba ufite ibikunisho byawe, wanabikorera mu rugo

mu cyumba uraramo cyangwa n’ahandi uba warateguriye icyo gikorwa.

Ni umuhango ugomba kubahwa ukanubahirizwa; si byiza ko buri wese amenya icyo

uhugiyeho, icya ngombwa ni uko uba witegurira ibyishimo n’umunezero birambye.

Ibikunisho:

* intobo z’ibitoborwa
* amavuta y’inka (niyo yaba adakuze)
* akatsi bita gutwi kumwe
* agati bita umukonora (utubabi twako),…..

Komeza Usome

No comments: